Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda initiatives
Viewing all articles
Browse latest Browse all 4

Rutsiro : Cantine y’akarere yongeye gufungurwa nyuma y’amezi abiri yari imaze yarafunzwe

$
0
0

m_Cantine y’akarere yongeye gufungurwa nyuma y’amezi abiri yari imaze yarafunzwe

Komisiyo ishinzwe kugenzura isuku mu karere ka Rutsiro yafunguye by’agateganyo inyubako y’akarere icururizwamo ibiribwa n’ibinyobwa (cantine), iyo nyubako ikaba yarafunguwe tariki 06/05/2014 nyuma y’amezi abiri yari imaze yarafunzwe kubera umwanda na bimwe mu bice biyigize byari bikeneye kuvugururwa.

m_Cantine y’akarere yongeye gufungurwa nyuma y’amezi abiri yari imaze yarafunzwe 1

Komisiyo ishinzwe isuku muri rutsiro

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, rigaragaza ko iyo nyubako yafunzwe guhera tariki 10/03/2014, hakazongera gufungurwa burundu  ari uko byemejwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro.

 m_Cantine y’akarere yongeye gufungurwa nyuma y’amezi abiri yari imaze yarafunzwe 2

Kubera ko iyo nyubako ari iy’akarere, akarere ni ko kayifungiye ndetse gatanga n’isoko ryo kuyivugurura. Akarere kafungiye na rwiyemezamirimo wakoreragamo kugira ngo iyo nyubako ibanze ivugururwe, dore ko na we hari ibyo yasabwaga kunoza mu kazi ke.

Umukozi w’akarere ka Rutsiro ushinzwe ubuzima, akaba n’umwe mu bagize komisiyo igenzura isuku mu karere, Mukamana Amiel Clemence, avuga ko hagenzuwe isuku muri rusange muri santeri y’ubucuruzi ya Congo Nil harimo n’iyo cantine y’akarere, iyo komisiyo isanga kuri cantine hari umwanda ukabije, ndetse na zimwe mu nyubako zayo zikeneye kuvugururwa.

Ati “igikoni, nta suku yabagamo, nta ngarani yo kumenamo imyanda ihari, batekaga ku mashyiga asanzwe, rondereza ntayo bari bafite kuko yari yaramenetse, hasaga nabi, nta rangi ryarimo ndetse n’aho kubika ibikoresho byo mu gikoni ntabwo hari hameze neza. Cantine na yo ubwayo, amazi yaramenekaga, abantu baba bari kurya bakanyagirwa kubera ko igisenge cyayo cyari cyaratobotse.”

Mu bindi basanze bidatunganye kuri io cantine ngo ni uko nta bubiko bw’amasahani bagiraga, umusarani na wo wari warangiritse, udakoreshwa, udakinze, ndetse hafi y’ubwo bwiherero nta n’ahantu hahari ho gukarabira intoki.

Abagize komisiyo ishinzwe kugenzura isuku ari na bo bagize uruhare mu gutuma iyo cantine ifungwa, bateranye tariki 06/05/2014 kureba aho ibyari bikenewe bigeze bikosorwa, basanga hari ibyo uwatsindiye isoko ryo gukoreramo yakosoye cyane cyane mu gikoni, basanga hari n’ibyo akarere na ko kakosoye bijyanye no kuvugurura inyubako.

Mukamana ushinzwe ubuzima mu karere ati “twabahaye igihe cy’ibyumweru bibiri kugira ngo bakosore ibidakosotse, ariko tuba tubafunguriye by’agateganyo.”

Muri ibyo basanze bitarakosoka harimo kuba ku musarani hari ahantu ho gukarabira intoki hashyizweho, ariko amazi akaba akimeneka hasi. Ngo haracyabura n’ingarani yo gushyiramo imyanda itabora, hakaba hari ahandi na ho hakeneye gusigwa irangi ku nkuta za cantine. Abakozi ba cantine na bo ngo nta mwenda w’akazi bafite (uniforme), nta n’ibyangombwa bigaragaza ko bipimishije indwara zandura , ibi byose bikaba bigomba kuba byakozwe mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Hagati aho rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko ryo gucururizamo yahise akomeza akazi ke nyuma y’amezi abiri yari ashize yarahagaritswe.

Gasirabo Ephrem, umucungamutungo (manager) ukorana na rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gucururiza muri iyo cantine y’akarere, avuga ko gufunga iyo cantine mu gihe cy’amezi abiri byabagizeho ingaruka kuko hari ibikoresho byari bibitse bidakoreshwa, abakozi na bo rwiyemezamirimo yakoreshaga muri iyo cantine bakaba barakomeje guhembwa kandi badakora, kuko atashoboraga kubirukana.

Rwiyemezamirimo yifuza kumvikana n’akarere, ayo mezi abiri yahagaze adakora bakayamwongereraho ku masezerano bari bagiranye yo gukoreramo mu gihe kingana n’umwaka umwe.

Iyo cantine icururizwamo ibinyobwa n’ibiribwa, bakaba bakunze cyane cyane kugaburira abakorera inama n’amahugurwa ku karere, dore ko muri ako gace bigoye kubona ahandi hantu ho kwiyakirira hameze neza.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 4

Latest Images

Trending Articles